Matthew 15:1-39

Mt 15:1-39

[1]Then Pharisees and scribes from Jerusalem came to Jesus and said,

[1]Nuko Abafarisayo n'abanditsi bavuye i Yerusalemu baza aho Yesu ari baramubaza bati

[2]'Why do your disciples break away from the tradition of the elders? They eat without washing their hands.'

[2]“Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo y'abakera, ntibajabike intoki mu mazi bagiye kurya?”

[3]He answered, 'And why do you break away from the commandment of God for the sake of your tradition?

[3]Na we arababaza ati “Namwe ni iki gituma mucumurira itegeko ry'Imana imigenzo yanyu?

[4]For God said, "Honour your father and your mother" and "Anyone who curses his father or mother will be put to death."

[4]Kuko Imana yavuze iti ‘Wubahe so na nyoko', kandi iti ‘Ututse se cyangwa nyina bamwice.'

[5]But you say, "If anyone says to his father or mother: Anything I might have used to help you is dedicated to God,

[5]Ariko mwebweho muravuga muti ‘Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Icyo najyaga kugufashisha nagituye Imana,umeze atyo ntahatwa kubaha se cyangwa nyina.'

[6]he is rid of his duty to father or mother." In this way you have made God's word ineffective by means of your tradition.

[6]Nuko ijambo ry'Imana mwarihinduye ubusa ngo mukomeze imigenzo yanyu.

[7]Hypocrites! How rightly Isaiah prophesied about you when he said:

[7]Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza ati

[8]This people honours me only with lip-service, while their hearts are far from me.

[8]‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa,Ariko imitima yabo imba kure.

[9]Their reverence of me is worthless; the lessons they teach are nothing but human commandments.'

[9]Bansengera ubusa,Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu.' ”

[10]He called the people to him and said, 'Listen, and understand.

[10]Ahamagara abantu arababwira ati “Nimwumve musobanukirwe.

[11]What goes into the mouth does not make anyone unclean; it is what comes out of the mouth that makes someone unclean.'

[11]Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya.”

[12]Then the disciples came to him and said, 'Do you know that the Pharisees were shocked when they heard what you said?'

[12]Maze abigishwa baramwegera baramubaza bati “Uzi yuko Abafarisayo barakajwe no kumva ayo magambo?”

[13]He replied, 'Any plant my heavenly Father has not planted will be pulled up by the roots.

[13]Arabasubiza ati “Igiti cyose Data wo mu ijuru adateye kizarandurwa.

[14]Leave them alone. They are blind leaders of the blind; and if one blind person leads another, both will fall into a pit.'

[14]Nimubareke ni abarandata impumyi kandi na bo bahumye. Ariko impumyi iyo irandase indi zombi zigwa mu mwobo.”

[15]At this, Peter said to him, 'Explain the parable for us.'

[15]Petero aramusubiza ati “Dusobanurire uwo mugani.”

[16]Jesus replied, 'Even you -- don't you yet understand?

[16]Aramubaza ati “Mbese namwe ntimurajijuka?

[17]Can't you see that whatever goes into the mouth passes through the stomach and is discharged into the sewer?

[17]Ntimuzi yuko ikintu cyose kigiye mu kanwa kijya mu nda kikanyura mu nzira yacyo?

[18]But whatever comes out of the mouth comes from the heart, and it is this that makes someone unclean.

[18]Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanya umuntu.

[19]For from the heart come evil intentions: murder, adultery, fornication, theft, perjury, slander.

[19]Kuko mu mutima w'umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n'ibitutsi.

[20]These are the things that make a person unclean. But eating with unwashed hands does not make anyone unclean.'

[20]Ibyo ni byo bihumanya umuntu, ariko kurisha intoki zitajabitse mu mazi ntiguhumanya umuntu.”

[21]Jesus left that place and withdrew to the region of Tyre and Sidon.

[21]Yesu arahava ajya mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni.

[22]And suddenly out came a Canaanite woman from that district and started shouting, 'Lord, Son of David, take pity on me. My daughter is tormented by a devil.'

[22]Umunyakanānikazi aturuka muri icyo gihugu arataka cyane ati “Mwami mwene Dawidi, mbabarira, umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane.”

[23]But he said not a word in answer to her. And his disciples went and pleaded with him, saying, 'Give her what she wants, because she keeps shouting after us.'

[23]Ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa be baramwegera baramwinginga bati “Musezerere kuko adutakira inyuma.”

[24]He said in reply, 'I was sent only to the lost sheep of the House of Israel.'

[24]Arabasubiza ati “Sinatumiwe abandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli.”

[25]But the woman had come up and was bowing low before him. 'Lord,' she said, 'help me.'

[25]Na we araza aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, ntabara.”

[26]He replied, 'It is not fair to take the children's food and throw it to little dogs.'

[26]Aramusubiza ati “Si byiza kwenda ibyokurya by'abana ngo mbijugunyire imbwa.”

[27]She retorted, 'Ah yes, Lord; but even little dogs eat the scraps that fall from their masters' table.'

[27]Na we ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa na zo zirya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba nyirazo.”

[28]Then Jesus answered her, 'Woman, you have great faith. Let your desire be granted.' And from that moment her daughter was well again.

[28]Maze Yesu aramusubiza ati “Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka.” Umukobwa we aherako arakira.

[29]Jesus went on from there and reached the shores of the Lake of Galilee, and he went up onto the mountain. He took his seat,

[29]Yesu avayo ajya ku Nyanja y'i Galilaya, azamuka umusozi aricara.

[30]and large crowds came to him bringing the lame, the crippled, the blind, the dumb and many others; these they put down at his feet, and he cured them.

[30]Abantu benshi baza aho ari, bazana abacumbagira n'ibirema, n'impumyi n'ibiragi n'abandi barwayi benshi, babarambika hasi imbere ye arabakiza,

[31]The crowds were astonished to see the dumb speaking, the cripples whole again, the lame walking and the blind with their sight, and they praised the God of Israel.

[31]bituma abantu batangara babonye ibiragi bivuga, ibirema ari bizima, abacumbagira bagenda, n'impumyi zireba, bahimbaza Imana y'Abisirayeli.

[32]But Jesus called his disciples to him and said, 'I feel sorry for all these people; they have been with me for three days now and have nothing to eat. I do not want to send them off hungry, or they might collapse on the way.'

[32]Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati “Mbabariye abo bantu kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none ntibafite ibyokurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda ku nzira.”

[33]The disciples said to him, 'Where in a deserted place could we get sufficient bread for such a large crowd to have enough to eat?'

[33]Abigishwa baramubaza bati “Muri ubu butayu twakura he imitsima ingana ityo yo guhaza abantu bangana batya?”

[34]Jesus said to them, 'How many loaves have you?' They said, 'Seven, and a few small fish.'

[34]Yesu na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe?”Baramusubiza bati “Ni irindwi n'udufi duke.”

[35]Then he instructed the crowd to sit down on the ground,

[35]Ategeka abantu ko bicara hasi.

[36]and he took the seven loaves and the fish, and after giving thanks he broke them and began handing them to the disciples, who gave them to the crowds.

[36]Yenda iyo mitsima irindwi n'udufi, arabishimira, arabimanyagura, abiha abigishwa be, na bo babiha abantu.

[37]They all ate as much as they wanted, and they collected what was left of the scraps, seven baskets full.

[37]Bose bararya barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye, bwuzura ibitebo birindwi.

[38]Now four thousand men had eaten, to say nothing of women and children.

[38]Abariye bari abagabo ibihumbi bine, abagore n'abana batabariwemo.

[39]And when he had sent the crowds away he got into the boat and went to the territory of Magadan.

[39]Asezerera abantu, yikira mu bwato ajya mu gihugu cy'i Magadani.




Updated on 2020-07-22.