Mt 7:1-29
[1]'Do not judge, and you will not be judged;
[1]“Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa,
[2]because the judgements you give are the judgements you will get, and the standard you use will be the standard used for you.
[2]kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.
[3]Why do you observe the splinter in your brother's eye and never notice the great log in your own?
[3]Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe?
[4]And how dare you say to your brother, "Let me take that splinter out of your eye," when, look, there is a great log in your own?
[4]Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe', kandi ugifite umugogo mu jisho ryawe?
[5]Hypocrite! Take the log out of your own eye first, and then you will see clearly enough to take the splinter out of your brother's eye.
[5]Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona uko utokora agatotsi mu jisho rya mwene so.
[6]'Do not give dogs what is holy; and do not throw your pearls in front of pigs, or they may trample them and then turn on you and tear you to pieces.
[6]“Ibyejejwe by'Imana ntimukabihe imbwa, kandi n'imaragarita zanyu ntimukazite imbere y'ingurube, kugira ngo zitaziribata maze zikabahindukirana zikabarya.
[7]'Ask, and it will be given to you; search, and you will find; knock, and the door will be opened to you.
[7]“Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.
[8]Everyone who asks receives; everyone who searches finds; everyone who knocks will have the door opened.
[8]Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n'ukomanga agakingurirwa.
[9]Is there anyone among you who would hand his son a stone when he asked for bread?
[9]Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye,
[10]Or would hand him a snake when he asked for a fish?
[10]cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka?
[11]If you, then, evil as you are, know how to give your children what is good, how much more will your Father in heaven give good things to those who ask him!
[11]Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?
[12]'So always treat others as you would like them to treat you; that is the Law and the Prophets.
[12]“Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n'ibyahanuwe.
[13]'Enter by the narrow gate, since the road that leads to destruction is wide and spacious, and many take it;
[13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi.
[14]but it is a narrow gate and a hard road that leads to life, and only a few find it.
[14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.
[15]'Beware of false prophets who come to you disguised as sheep but underneath are ravenous wolves.
[15]“Mwirinde abahanuzi b'ibinyoma baza aho muri basa n'intama, ariko imbere ari amasega aryana.
[16]You will be able to tell them by their fruits. Can people pick grapes from thorns, or figs from thistles?
[16]Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z'umutini ku gitovu?
[17]In the same way, a sound tree produces good fruit but a rotten tree bad fruit.
[17]Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.
[18]A sound tree cannot bear bad fruit, nor a rotten tree bear good fruit.
[18]Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n'igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza.
[19]Any tree that does not produce good fruit is cut down and thrown on the fire.
[19]Igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mu muriro.
[20]I repeat, you will be able to tell them by their fruits.
[20]Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo.
[21]'It is not anyone who says to me, "Lord, Lord," who will enter the kingdom of Heaven, but the person who does the will of my Father in heaven.
[21]“Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami', si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.
[22]When the day comes many will say to me, "Lord, Lord, did we not prophesy in your name, drive out demons in your name, work many miracles in your name?"
[22]Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?'
[23]Then I shall tell them to their faces: I have never known you; away from me, all evil doers!
[23]Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe.'
[24]'Therefore, everyone who listens to these words of mine and acts on them will be like a sensible man who built his house on rock.
[24]“Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk'umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare,
[25]Rain came down, floods rose, gales blew and hurled themselves against that house, and it did not fall: it was founded on rock.
[25]imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare.
[26]But everyone who listens to these words of mine and does not act on them will be like a stupid man who built his house on sand.
[26]“Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk'umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi,
[27]Rain came down, floods rose, gales blew and struck that house, and it fell; and what a fall it had!'
[27]imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.”
[28]Jesus had now finished what he wanted to say, and his teaching made a deep impression on the people
[28]Yesu amaze kuvuga ayo magambo yose ba bantu batangazwa no kwigisha kwe,
[29]because he taught them with authority, unlike their own scribes.
[29]kuko yabigishaga nk'ufite ubutware, ntase n'abanditsi babo.
Updated on 2020-07-22.