Matthew 16:1-28

Mt 16:1-28

[1]The Pharisees and Sadducees came, and to put him to the test they asked if he would show them a sign from heaven.

[1]Abafarisayo n'Abasadukayo baraza, bamusaba ngo abereke ikimenyetso kivuye mu ijuru, kugira ngo bamugerageze.

[2]He replied, 'In the evening you say, "It will be fine; there's a red sky,"

[2]Arabasubiza ati “Iyo bugorobye, muravuga muti ‘Hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.'

[3]and in the morning, "Stormy weather today; the sky is red and overcast." You know how to read the face of the sky, but you cannot read the signs of the times.

[3]Na mu gitondo muti ‘Haraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.' Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by'ibihe.

[4]It is an evil and unfaithful generation asking for a sign, and the only sign it will be given is the sign of Jonah.' And he left them and went off.

[4]Abantu b'iki gihe kibi bishimira ubusambanyi bashaka ikimenyetso, ariko nta cyo bazahabwa, keretse icya Yona.” Abasiga aho aragenda.

[5]The disciples, having crossed to the other side, had forgotten to take any food.

[5]Abigishwa bajya hakurya ariko bibagiwe kujyana imitsima.

[6]Jesus said to them, 'Keep your eyes open, and be on your guard against the yeast of the Pharisees and Sadducees.'

[6]Yesu arababwira ati “Mumenye, mwirinde umusemburo w'Abafarisayo n'uw'Abasadukayo.”

[7]And they said among themselves, 'It is because we have not brought any bread.'

[7]Bariburanya ubwabo bati “Ni uko tutazanye imitsima.”

[8]Jesus knew it, and he said, 'You have so little faith, why are you talking among yourselves about having no bread?

[8]Yesu arabimenya arababaza ati “Mwa bafite kwizera guke mwe, igitumye mwiburanya ubwanyu ni uko mudafite imitsima?

[9]Do you still not understand? Do you not remember the five loaves for the five thousand and the number of baskets you collected?

[9]Ntimurajijuka, ntimwibuka ya mitsima itanu ku bantu ibihumbi bitanu, mwujuje intonga zingahe?

[10]Or the seven loaves for the four thousand and the number of baskets you collected?

[10]Cyangwa ya mitsima irindwi ku bantu ibihumbi bine, mwujuje ibitebo bingahe?

[11]How could you fail to understand that I was not talking about bread? What I said was: Beware of the yeast of the Pharisees and Sadducees.'

[11]Ni iki kibabujije kumenya yuko ntababwiye iby'imitsima? Keretse ko mwirinda umusemburo w'Abafarisayo n'uw'Abasadukayo.”

[12]Then they understood that he was telling them to be on their guard, not against yeast for making bread, but against the teaching of the Pharisees and Sadducees.

[12]Nuko bamenya yuko atababwiye ko birinda umusemburo w'imitsima, ahubwo ko birinda imyigishirize y'Abafarisayo n'iy'Abasadukayo.

[13]When Jesus came to the region of Caesarea Philippi he put this question to his disciples, 'Who do people say the Son of man is?'

[13]Nuko Yesu ajya mu gihugu cy'i Kayisariya ya Filipo abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo Umwana w'umuntu ndi nde?”

[14]And they said, 'Some say John the Baptist, some Elijah, and others Jeremiah or one of the prophets.'

[14]Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi.”

[15]'But you,' he said, 'who do you say I am?'

[15]Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?”

[16]Then Simon Peter spoke up and said, 'You are the Christ, the Son of the living God.'

[16]Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w'Imana ihoraho.”

[17]Jesus replied, 'Simon son of Jonah, you are a blessed man! Because it was no human agency that revealed this to you but my Father in heaven.

[17]Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n'amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru.

[18]So I now say to you: You are Peter and on this rock I will build my community. And the gates of the underworld can never overpower it.

[18]Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y'ikuzimu ntazarishobora.'

[19]I will give you the keys of the kingdom of Heaven: whatever you bind on earth will be bound in heaven; whatever you loose on earth will be loosed in heaven.'

[19]Nzaguha imfunguzo z'ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n'icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.”

[20]Then he gave the disciples strict orders not to say to anyone that he was the Christ.

[20]Maze yihanangiriza abigishwa ngo batagira uwo babwira ko ari we Kristo.

[21]From then onwards Jesus began to make it clear to his disciples that he was destined to go to Jerusalem and suffer grievously at the hands of the elders and chief priests and scribes and to be put to death and to be raised up on the third day.

[21]Yesu aherako yigisha abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n'abakuru n'abatambyi bakuru n'abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu.

[22]Then, taking him aside, Peter started to rebuke him. 'Heaven preserve you, Lord,' he said, 'this must not happen to you.'

[22]Petero aramwihererana atangira kumuhana ati “Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.”

[23]But he turned and said to Peter, 'Get behind me, Satan! You are an obstacle in my path, because you are thinking not as God thinks but as human beings do.'

[23]Arahindukira abwira Petero ati “Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby'Imana, ahubwo utekereza iby'abantu.”

[24]Then Jesus said to his disciples, 'If anyone wants to be a follower of mine, let him renounce himself and take up his cross and follow me.

[24]Maze Yesu abwira abigishwa be ati “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire,

[25]Anyone who wants to save his life will lose it; but anyone who loses his life for my sake will find it.

[25]kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona.

[26]What, then, will anyone gain by winning the whole world and forfeiting his life? Or what can anyone offer in exchange for his life?

[26]Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?

[27]'For the Son of man is going to come in the glory of his Father with his angels, and then he will reward each one according to his behaviour.

[27]Kuko Umwana w'umuntu azazana n'abamarayika be afite ubwiza bwa Se, agaherako yitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.

[28]In truth I tell you, there are some standing here who will not taste death before they see the Son of man coming with his kingdom.'

[28]Ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa, kugeza ubwo bazabona Umwana w'umuntu aziye mu bwami bwe.”




Updated on 2020-07-22.