Matthew 23:1-39

Mt 23:1-39

[1]Then addressing the crowds and his disciples Jesus said,

[1]Maze Yesu avugana n'iteraniro ry'abantu n'abigishwa be ati

[2]'The scribes and the Pharisees occupy the chair of Moses.

[2]“Abanditsi n'Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose.

[3]You must therefore do and observe what they tell you; but do not be guided by what they do, since they do not practise what they preach.

[3]Nuko rero ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza kuko ibyo bavuga atari byo bakora.

[4]They tie up heavy burdens and lay them on people's shoulders, but will they lift a finger to move them? Not they!

[4]Bahambira imitwaro iremereye idaterurwa bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere kuba bayikozaho n'urutoki rwabo.

[5]Everything they do is done to attract attention, like wearing broader headbands and longer tassels,

[5]Ahubwo imirimo yabo yose bayikorera kugira ngo abantu babarebe: n'impapuro bambara zanditsweho amagambo y'Imana bazāgura, bakongēra inshunda z'imyenda yabo,

[6]like wanting to take the place of honour at banquets and the front seats in the synagogues,

[6]kandi bakunda imyanya y'abakuru mu birori, n'intebe z'icyubahiro mu masinagogi,

[7]being greeted respectfully in the market squares and having people call them Rabbi.

[7]no kuramukirizwa mu maguriro, no kwitwa n'abantu Rabi.

[8]'You, however, must not allow yourselves to be called Rabbi, since you have only one Master, and you are all brothers.

[8]Ariko mwebweho ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe.

[9]You must call no one on earth your father, since you have only one Father, and he is in heaven.

[9]Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data, kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru.

[10]Nor must you allow yourselves to be called teachers, for you have only one Teacher, the Christ.

[10]Kandi ntimuzitwe abakuru, kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo.

[11]The greatest among you must be your servant.

[11]Ahubwo uruta abandi muri mwe ajye aba umugaragu wanyu.

[12]Anyone who raises himself up will be humbled, and anyone who humbles himself will be raised up.

[12]Uzishyira hejuru azacishwa bugufi, uzicisha bugufi azashyirwa hejuru.

[13]'Alas for you, scribes and Pharisees, you hypocrites! You shut up the kingdom of Heaven in people's faces, neither going in yourselves nor allowing others to go who want to.

[13]“Ariko mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, namwe ubwanyu ntimwinjiremo kandi n'abashaka kwinjiramo ntimubakundire. [

[14]

[14]Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko murya ingo z'abapfakazi, kandi mugakomeza kuvuga amasengesho y'urudaca muryarya. Ni cyo gituma muzacirwa ho iteka riruta ayandi.]

[15]'Alas for you, scribes and Pharisees, you hypocrites! You travel over sea and land to make a single proselyte, and anyone who becomes one you make twice as fit for hell as you are.

[15]“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko muzererezwa mu nyanja no mu misozi no guhindura umuntu umwe ngo yemere idini yanyu, ariko iyo ahindutse, mutuma abaruta inkubwe ebyiri kuba umwana w'i Gehinomu.

[16]'Alas for you, blind guides! You say, "If anyone swears by the Temple, it has no force; but anyone who swears by the gold of the Temple is bound."

[16]“Mwa barandasi bahumye mwe, muzabona ishyano mwebwe abavuga muti ‘Urahiye urusengero nta cyo bitwaye', ariko ngo ‘Urahiye izahabu yo mu rusengero azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.'

[17]Fools and blind! For which is of greater value, the gold or the Temple that makes the gold sacred?

[17]Mwa bapfu mwe, mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni izahabu cyangwa ni urusengero rwubahiriza izahabu?

[18]Again, "If anyone swears by the altar it has no force; but anyone who swears by the offering on the altar, is bound."

[18]Kandi ngo ‘Urahiye igicaniro nta cyo bitwaye, ariko urahira ituro rikiriho azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.'

[19]You blind men! For which is of greater worth, the offering or the altar that makes the offering sacred?

[19]Mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni ituro cyangwa ni igicaniro cyubahiriza ituro?

[20]Therefore, someone who swears by the altar is swearing by that and by everything on it.

[20]Nuko urahiye igicaniro ni cyo aba arahiye n'ibikiriho byose,

[21]And someone who swears by the Temple is swearing by that and by the One who dwells in it.

[21]kandi urahiye urusengero ni rwo aba arahiye n'Irubamo.

[22]And someone who swears by heaven is swearing by the throne of God and by the One who is seated there.

[22]Kandi ūrahiye ijuru, aba arahiye intebe y'Imana n'Iyicaraho.

[23]'Alas for you, scribes and Pharisees, you hypocrites! You pay your tithe of mint and dill and cummin and have neglected the weightier matters of the Law-justice, mercy, good faith! These you should have practised, those not neglected.

[23]“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy'isogi na anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n'imbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke.

[24]You blind guides, straining out gnats and swallowing camels!

[24]Mwa barandasi bahumye mwe, mumimina umubu ariko ingamiya mukayimira bunguri.

[25]'Alas for you, scribes and Pharisees, you hypocrites! You clean the outside of cup and dish and leave the inside full of extortion and intemperance.

[25]“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwoza inyuma y'igikombe n'imbehe, ariko imbere yabyo huzuye ubwambuzi bwanyu no kutirinda.

[26]Blind Pharisee! Clean the inside of cup and dish first so that it and the outside are both clean.

[26]Wa Mufarisayo uhumye we, banza woze imbere y'igikombe n'imbehe, inyuma yabyo habone kuba heza.

[27]'Alas for you, scribes and Pharisees, you hypocrites! You are like whitewashed tombs that look handsome on the outside, but inside are full of the bones of the dead and every kind of corruption.

[27]“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mumeze nk'ibituro byasizwe ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuye amagufwa y'abapfuye n'ibihumanya byose.

[28]In just the same way, from the outside you look upright, but inside you are full of hypocrisy and lawlessness.

[28]Ni ko muri namwe, inyuma mugaragarira abantu muri abakiranutsi, ariko mu mutima mwuzuye uburyarya n'ubugome.

[29]'Alas for you, scribes and Pharisees, you hypocrites! You build the sepulchres of the prophets and decorate the tombs of the upright,

[29]“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwubaka ibituro by'abahanuzi, mukarimbisha inzibutso z'abakiranutsi,

[30]saying, "We would never have joined in shedding the blood of the prophets, had we lived in our ancestors' day."

[30]mukavuga muti ‘Iyaba twariho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanije na bo kuvusha amaraso y'abahanuzi.'

[31]So! Your own evidence tells against you! You are the children of those who murdered the prophets!

[31]Uko ni ko mwihamya, yuko muri abana b'abishe abahanuzi.

[32]Very well then, finish off the work that your ancestors began.

[32]Ngaho, nimwuzuze urugero rwa ba sekuruza wanyu.

[33]'You serpents, brood of vipers, how can you escape being condemned to hell?

[33]Mwa nzoka mwe, mwa bana b'incira mwe, muzahunga mute iteka ry'i Gehinomu?

[34]This is why -- look -- I am sending you prophets and wise men and scribes; some you will slaughter and crucify, some you will scourge in your synagogues and hunt from town to town;

[34]Nuko rero ku bw'ibyo, ngiye kubatumaho abahanuzi n'abanyabwenge n'abanditsi: bamwe muri bo muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukana mu midugudu yose bajyamo,

[35]and so you will draw down on yourselves the blood of every upright person that has been shed on earth, from the blood of Abel the holy to the blood of Zechariah son of Barachiah whom you murdered between the sanctuary and the altar.

[35]muhereko mugibweho n'amaraso yose y'abakiranutsi yaviriye ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli umukiranutsi, ukageza ku maraso ya Zakariya mwene Berekiya, mwiciye hagati y'Ahera h'urusengero n'igicaniro.

[36]In truth I tell you, it will all recoil on this generation.

[36]Ndababwira ukuri yuko ibyo byose bizasohora ku b'iki gihe.

[37]'Jerusalem, Jerusalem, you that kill the prophets and stone those who are sent to you! How often have I longed to gather your children together, as a hen gathers her chicks under her wings, and you refused!

[37]“Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?

[38]Look! Your house will be deserted,

[38]Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.

[39]for, I promise, you shall not see me any more until you are saying: Blessed is he who is coming in the name of the Lord!'

[39]Ndababwira yuko mutazambona uhereye none ukageza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka.' ”




Updated on 2020-07-22.